Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu we ubwe yiziririje amahugu, arangije ayagira ikizira no hagati y'abagaragu be, bityo ntihakagire uhuguza mugenzi we! Kandi ko abantu twese twayobye inzira ya Allah y'ukuri, kandi uyisabye Allah aramushoboza ndetse akanamuyobora. Kandi ko abantu bose bacyeneye Allah mu byo baba bacyeneye byose, kandi uzasaba Allah amucyemurira ibibazo bye kandi aramuhagirije. Kandi ko abantu bose bakora amakosa amanywa n'ijoro, ndetse ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we ubahishira akabababarira igihe umugaragu amusabye imbabazi. Kandi ko abantu bose ntacyo batwara Allah cyangwa se ngo bagire icyo bamumarira. Kandi ko abantu bose n'ubwo ugutinya Allah kwabo bose kwateranira ku mutima w'umwe mu batinyamana muri bo, ntacyo byakongera mu bwami bwa Allah. Ndetse n'iyo kwigomeka kwabo bose kwateranira ku mutima w'inkozi y'ibibi muri bo ntacyo byagabanya mu bwami bwa Allah, kuko ari abanyantege ncye kandi bacyeneye Allah ibihe byose n'ahantu hose, kubera ko ari we Mukungu wihagije. Kandi ko n'iyo abantu n'amajini ababayeho mbere n'abazabaho nyuma bakishyira hamwe, bagasaba Allah, maze buri wese muri bo akamuha ibyo amusabye, ntacyo byagabanya mu byo atunze usibye ibingana nk'amazi urushinge rwinjije mu nyanja rwagarukana, nta mazi rwagabanya ku mazi y'inyanja, ari byo bigaragaza ubutungane bw'ubutunzi bwa Allah ndetse ko akungahaye. Kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu arinda ibikorwa by'abagaragu be akazanabibabarurira ndetse no ku munsi w'imperuka akazabibahembera. Bityo uzasanga ibihembo bye ari byiza azashimire Allah we wabimushoboje akabasha kumwumvira, ndetse n'uzasanga atari uko bimeze ntazagire undi arenganya usibye we ubwe n'umutima we umwoshya gukora ibibi watumye agwa mu gihombo.