Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yohereje Muadh Ibun DJabal (Imana imwishimire) mu gihugu cya Yemeni agiye kubigisha no kubahamagarira kuyoboka Allah, yamugaragarije ko azahura n'abantu bahawe igitabo, kugira ngo abitegure, hanyuma atangire kubibahamagarira ahereye ku cy'ingenzi kubirusha. Akaba agomba guhera kukubahamagarira mbere na mbere ku gutunganya imyemerere, bahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Kubera ko kubera iyo myemerere mizima ituma baba abayisilamu; nibamara kwicisha bugufi kuri ibyo, uzabategeka guhozaho iswala, kubera ko ari ryo tegeko rihambaye nyuma yo kwemera no guhamya Imana imwe rukumbi. Nibamara kwitwararika iswala no kuyubahiriza, uzategeke abakire muri bo gutanga amaturo agaruka ku bacyene babo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo yahise imwihanangiriza imubuza kwegera imitungo yabo ihenze bakunze, kubera ko icyo bategetswe ari ugutanga mu rugero. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije imugira inama yo kwitandukanya n'amahugu, kugira ngo hatazagira uwo ahuguza maze akamusabira nabi kubera ko ubusabe bw'uwagujwe bwakirwa!