Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi yagaragazaga urwego iri ho kwa Nyagasani wayo, kandi ko ari rwo rwego rwo gukunda rusumba izindi, nk'uko Ibrahim (Allah amuhundagazeho amahoro) yarugezeho. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahakanye ko yagira inshuti magara yindi itari Allah, kubera ko umutima wayo usendereye urukundo rwa Allah Nyir'ubutagatifu, no kumuha icyubahiro n'ikuzo ndetse no kuba imuzi, bityo nta wundi yagira inshuti magara utari Allah, Kandi ko iyo aza kugira indi nshuti magara mu biremwa yari kumugira Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire). Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gukunda cyane ugakabya, nk'uko abayahudi n'abakirisitu babigenje ku mva z'abahanuzi babo ndetse n'abakoraga ibyiza muri bo kugeza ku rwego bazigize ibigirwamana bigaragirwa mu cyimbo cya Allah, ndetse banazubakaho insengero ndetse n'aho gusengera, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo ibikorwa nk'ibyo.