Ibun Masuud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigishije Khutbatul Hadjat, ari yo magambo avugwa umuntu atangiye kugira icyo ashaka kubwira abantu, nko mu masezerano yo gushyingiranwa (Nikah), mu nyigisho zo ku munsi wa gatanu (Djumu'at) n'ahandi. Iyi Khutbat ikusanyirije hamwe ibisobanuro bihambaye, birimo kugaragaza ko Allah ariwe ukwiye amoko yose y'ishimwe, kumusaba inkunga we wenyine ntacyo umubangikanyije nacyo, kumusaba kuguhishira no kukubabarira, no kumusaba ko akurinda ibibi byose aho biva bikagera, byaba ibyo mu mitima n'ibindi. Intumwa y'Imana irangije ibabwira ko kuyoboka biri mu kuboko kwa Allah, bityo uwo ayoboye nta wamuyobya, n'uwo ayobeje nta wamuyobora. Irangije ibabwira ubuhamya bw'ukwemera y'uko nta wundi mugaragirwa w'ukuri usibye Allah, n'ubuhamya bw'uko Muhamadi ari Intumwa ya Allah akaba n'umugaragu we. Isoza iyi Khutbat n'imirongo itatu yo muri Qur'an ikubiyemo gutinya Allah Nyir'ubutagatifu dukora ibyo yadutegetse, twitandukanya n'ibyo yatubujije ari we wenyine tugamije gushimisha, kandi ko ingororano z'ibyo ari ugutungana kw'ibikorwa n'imvugo, no kubabarirwa ibyaha n'andi makosa, ndetse n'ubuzima bwiza hano kuri iyi si, n'intsinzi y'ijuru ku munsi w'imperuka.