Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragazaga muri iyi Hadithi ko ibikorwa birimo ibyiciro bitandatu, kandi ko n'abantu barimo ibyiciro bine. Naho ibikorwa ni ibi bikurikira: Icya mbere: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose ni itegeko ko azajya mu ijuru. Icya kabiri: Uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose ni itegeko ko azajya mu muriro kandi ubuziraherezo. Ibi bikaba ari nabyo bikorwa bibiri by'itegeko. Icya gatatu: Igikorwa cyiza wagiriye umugambi wo gukora, uzagira umugambi wo gukora igikorwa cyiza abikuye ku mutima, ari umunyakuri mu mugambi we kugeza ubwo nawe abyiyumvamo na Allah akabimubonaho, hanyuma akagira impamvu imubuza gukora cya gikorwa, akibonera igihembo cyuzuye. Icya kane: Ukoze igikorwa kibi kimwe, yandikirwa icyo kibi kimwe yakoze. Ibi bibiri bikaba ari byo bisobanura ahavuzwe muri Hadithi ko igikorwa kibi kimwe ukibonera igihano cyacyo kimwe udakubiwe inshuro nyinshi. Icya gatanu: Igikorwa cyiza kimwe, ukibonera ibyiza byacyo byikubye inshuro icumi, igihe umuntu agize umugambi wo gukora igikorwa cyiza akanagikora, yandikirwa ibihembo byacyo icumi. Icya gatandatu: Icyiza kimwe wadikirwa ibyiza byacyo magana arindwi, ni igihe muntu yitanze ikintu kimwe mu nzira ya Allah, icyo gihe yandikirwa cya cyiza yitanze byikubye inshuro magana arindwi. Ibi bikaba ari zimwe mu ngabire za Allah n'ubuntu bwe ku bagaragu be. Naho ibyiciro bine by'abantu ni: Icya mbere: Hari uwo Allah yahaye ubutunzi hano ku isi, akaba abubayemo neza abona icyo ashatse, ariko ibyo ku munsi w'imperuka akaza ntabyo afite ndetse n'iherezo rye rikazaba mu muriro, uyu ukaba ari umuhakanyi ariko ufite ubutunzi. Icya kabiri: Ni uwo Allah atagize icyo aha ku isi, ariko akaba yaramuzigamiye ku munsi w'imperuka, uwo icyicaro cye kiba mu ijuru uyu ni umweramana w'umukene. Icya gatatu: Ni abo Allah ntacyo yahaye hano mu isi no ku munsi w'imperuka, uwo ni umuhakanyi w'umukene. Icya kane: Ni abo Allah yahaye hano ku isi ndetse akaba anabazigamiye ku munsi w'imperuka, uwo ni umwemeramana w'umutunzi.