explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yaturutse kwa Abdullah Ibun Djad'an, akaba yari umwe mu batware bo mu bwoko bw'abakurayishi mbere y'ubuyisilamu. Bimwe mu bikorwa byiza byamuranze; nuko yunganga isano ry'abo mu muryango we wa hafi, akababanira neza, akagaburira abakene ndetse n'ibindi bikorwa byiza byamurangaga Islamu yashishikarije gukora; aha niho yasobanuye ko ibi bikowa ntacyo bizamumarira ku munsi w'imperuka, kubera ubuhakanyi bwe bwo kutemera Allah, kandi ko mu buzima bwe atigeze avuga ati: Mana Nyagasani ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye.

explain-icon

fawaed

  • Ibyiza by'ukwemera n'agaciro kabyo, kandi ko ari bimwe mu bituma umuntu yakirirwa byiza kandi ko no kwemera ari kimwe mu bisabwa kugira ngo ibikorwa byawe byakirwe.
  • Kugaragaza ububi bw'ibangikanyamana, kandi ko ari imwe mu mpamvu zonona ibikorwa byiza by'umuntu.
  • Abahakanyi ku munsi w'imperuka ibikorwa byabo bakoze bizaba imfabusa, kubera kutemera kwabo Allah ndetse no kutemera kwabo umunsi w'imperuka.
  • Ibikorwa umuntu akoze akiri mu buhakanyi, iyo abaye umuyisilamu ibikorwa byiza akoze arabizigamirwa, akazabihemberwa.
explain-icon

cats

explain-icon

more