Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabye se wabo Abu Twalib ubwo yari yegereje igihe cyo gupfa ari gusamba ko yavuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH kugira ngo azaryifashishe amuvuganira ku munsi w'imperuka, anabe umuhamya we w'uko yabaye umuyisilamu, ariko se wabo arabyanga atinya ko abakurayishi bazabimugayira bakavuga ko yabaye umuyisilamu kubera gutinya gupfa n'intege nke! Nuko abwira Intumwa y'Imana ati: Iyo bitaba iyo mpamvu nari kugukorera ibyo wifuza nkabivuga, kugira ngo ngushimishe! Nuko Allah amanura umurongo ugaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idafite ubushobozi bwo kuyobora uwo ishatse ahubwo Allah wenyine ariwe ushoboza kuyobora uwo ashatse, kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyobora abantu ibasobanurira inabagaragariza inzira y'ukuri ndetse igororotse.