Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasaye iswala ya Al Fadj'ri iri ahitwa Al Hudaybiyat - kakaba ari agace kegeranye n'i Makat- icyo gihe imvura yari ihise; Ubwo yari imaze gusali no gutora Salamu yo kurangiza iswala, yarahindukiye ireba abantu nuko irababaza iti: Mwaba mwamenye ibyo Nyagasani wanyu yavuze? Baramusubiza bati: Allah wenyine n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Mu by'ukuri Allah ambwiye ko iyo imvura iguye abantu baba barimo ibice bibiri: Hari abemera Allah, hakaba n'abamuhakana; Uvuze ngo tugushije imvura ku bw'ingabire za Allah n'inema ze, akemera ko kugwa kwayo ari ukubera Allah, uwo aba anyemera ko ari njye Allah, Umuremyi, Umugenga w'ibiri mu isi, utemera ko inyenyeri hari ububasha ubwo ari bwo bwose zifite; Naho uvuze ngo tugushije imvura ku bw'inyenyeri iyi n'iyi, uwo aba ahakanye Allah, ahisemo kwemera ko inyenyeri zifite ububasha bwo kugusha imvura, ibi bikaba ari ubuhakanyi buto kubera ko kugwa kw'imvura abyitiriye inyenyeri runaka, kandi inyenyeri Allah ntabwo yigeze azigira impamvu yo kugwa kw'imvura. Naho abitirira kugwa kw'imvura ikindi nk'ibibaho muri kamere yo mu isi nk'imboneko z'inyenyeri cyangwa se igihe zizimye, akemera ko ari cyo cyateye kugwa kw'imvura uwo aba ahakanye uguhakana gukuru kandi gukomeye.