Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari yicaye iri kumwe n'abasangirangendo bayo, nuko irababwira iti: Iki gihe nicyo ubumenyi buzakurwa mu bantu! Ziyad Ibun Labiid Al Answariy biramutangaza maze abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni gute ubumenyi buzadukurwamo tukabubura? Kandi dusoma Qur'an twaranayifashe mu mutwe? Ndahiye ku izina rya Allah ko tuzayigisha abagore bacu n'abana bacu, n'abuzukuru bacu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) birayitangaza iravuga iti: Nyoko arakakubura yewe Ziyad! Nakubaraga mu bamenyi b'i Madinat! Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusobanurira ko kubura ubumenyi atari uko abantu bazabura Qur'an yo gusoma, ko ahubwo ari ukutayishyira mu bikorwa. Ngiyi Tawrati na Injili by'abayahudi n'abanaswara ariko ntacyo byabamariye, nta n'icyo byabunguye mu butumwa bubikubiyemo ngo babishyire mu bikorwa!