Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire), akaba yari n'umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi." Sahih/Authentic. - Muslim
explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe cyose habayeho koroha mu kintu bituma kiba cyiza ndetse kikanuzura, ndetse n'uranzwe nabyo akagera ku ntego ye; Ariko iyo hatabayeho koroha bikigira kibi, ndetse bikanabuza nyiracyo kugera kucyo ashaka, yanakigeraho akakigeraho bimugoye.

explain-icon

fawaed

  • Gushishikariza kurangwa n'umuco wo koroha.
  • Umuco wo koroha utuma umuntu agaragara neza, ndetse bikaba n'impamvu ya buri icyiza icyo ari cyo cyose muri gahunda ze z'imibereho ndetse n'iz'idini.
explain-icon

cats

explain-icon

more