Abu Hurayrat (Imana imwishimire) aratubwira bimwe mu byari bigize iswalat y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akatubwira ko yajyaga avuga ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) atangiye gusali buri swalat y'itegeko no mu zindi mu kwezi kwa Ramadwan no mu bindi bihe, akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagaze, n'igihe yunamye (Ruku'u),n'igihe yubamye n'igihe yubamutse, n'igihe yubamye ku nshuro ya kabiri, n'igihe yubamutse ku nshuro ya kabiri, n'igihe ahagurutse arangije Rakaa ebyira nyuma y'ikicaro avugiramo ubuhamya (A-Tahiyatu) bwa mbere mu iswalat ifite rakaa eshatu cyangwa enye, yarangiza akabigenza gutyo mu iswalat yose kugeza ayirangije, n'iyo yunamukaga avuye ruku'u yaravugaga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umusingiza; hanyuma akavuga ati: “RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo; Hanyuma Abu Hurayrat yamara gusari akavuga ati: Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si.