Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashakishije Thabit Ibun Qays (Imana imwishimire) iramubaririza, nuko umugabo umwe arayibwira ati: Ndakuzanira amakuru ye n'impamvu atagaragara, nuko ajya kumureba asanga ari iwe afite agahinda kenshi yubitse umutwe, aramubaza ati: Bite byawe? Thabit amubwira akababaro afite, yatewe no kuba yarajyaga avugira mu Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi Allah akaba yarateganyirije ibihano byo kugira imfabusa ibikorwa by'uzakora nk'ibyo, ndetse ko ari umwe mu bantu bo mu muriro! Nuko wa mugabo agaruka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arabiyibwira, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko asubirayo akamuha inkuru nziza y'uko atari umwe mu bantu bazajya mu muriro, ahubwo azajya mu ijuru, kubera ko ariko yari aremwe kuvugira mu ijwi riri hejuru, akaba ari nawe wari umuvugizi w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'umuvugizi w'abitwa Al Answar (b'i Madina).