explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza impamvu ziruta izindi zizinjiza abantu mu ijuru, ari zo: Gutinya Allah no kurangwa n'imico myiza. Gutinya Allah ni ukuba hagati yawe n'ibihano bya Allah wakora ikizabikurinda, ukora ibyo Allah yagutegetse, wirinda ibyo yakubujije. Naho imico myiza: Ni ukurangwa n'uburanga bucyeye, no gukora ibyiza, no kwirinda kubangamira abandi. Kandi ko imwe mu mpamvu zikomeye zizatuma abantu bajya mu muriro ari: Ururimi n'igitsina. Bimwe mu byaha ururimi rukora ni: Ukubeshya, gusebanya, kubunza amagambo n'ibindi. Naho ibyaha by'igitsina ni ubusambanyi n'ubutinganyi n'ibindi.

explain-icon

fawaed

  • Kuzinjira mu ijuru bizaterwa n'impamvu zimwe zerekeye Allah Nyir'ubutagatifu nko ku mutinya, izindi zerekeye abantu nko kurangwa n'imico myiza.
  • Ubuhambare bw'ururimi kuri nyirarwo, kandi ko ruzaba imwe mu mpamvu izajyana abantu mu muriro.
  • Ubuhambare bw'irari n'ibindi bikorwa bibi ku muntu, kandi ko ari bimwe mu bizinjiza abantu benshi mu muriro.
explain-icon

cats

explain-icon

more