explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza bumwe mu burenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we w'umuyisilamu. Uburenganzira bwe bwa mbere ni ukwikiriza indamutso ye y'amahoro akwifurije igihe agusuhuje. Ubwa kabiri: Ni ukumusura igihe yarwaye. Ubwa gatatu: Ni ukumuherekeza igihe bagiye kumushyingura igihe yapfuye, kuva mu rugo rwe, aho bamukoreye isengesho ry'uwapfuye kugeza amaze gushyingurwa. Uburenganzira bwa kane: Kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye mu birori by'ubukwe no mu bindi. Uburenganzira bwa gatanu: Nuko igihe yitsamuye agashimira Allah, umwifuriza impuhwe ukamubwira uti: YAR'HAMKALLAH: Allah akugirire impuhwe, nawe akamusubiza ati: YAHDIIKUMULLAH WA YUSW'LIH BALAKUM: Allah abayobore kandi abatunganyirize ibyanyu.

explain-icon

fawaed

  • Ubuhambare bw'idini y'ubuyisilamu mu gushimangira uburenganzira abayisilamu bafite kuri bagenzi babo, no gushimangira ubuvandimwe n'urukundo hagati yabo.
explain-icon

cats

explain-icon

more