Igihe kimwe Muadh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yari ahetswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku ngamiya, nuko iramuhamagara igira iti: Yewe Muadh? Imuhamagara inshuro eshatu; igamije gushimangira agaciro k'ibyo igiye kumubwira! Izo nshuro zose Muadh (Imana imwishimire) yayitabaga agira ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana inshuro nyinshi, kandi niringiye kunezewa kubera kukwitaba. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko nta muntu n'umwe uhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, akabivuga akomeje abikuye ku mutima atabeshya, usibye ko igihe apfuye Allah amuziririza kuzinjira mu muriro. Nuko Muadh (Imana imwishimire) abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niba iyi nkuru nziza yayibwira abantu kugira ngo bishimire ibyo byiza!? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itinya ko babimenye bakirara, bakareka gukora! Nuko Muadh yanga kubyihererana akiriho abibwira abantu atinya ko yagwa mu cyaha cyo guhisha ubumenyi.