Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Najyaga nandika ibyo ari byo byose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo mbibungabunge, bamwe mu bakurayishi barabimbuza bambwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni umuntu uvuga mu gihe yishimye n'igihe ababaye ashobora no kwibeshya, nuko mpagarika kwandika; Nuko mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itunga urutoki ku munwa wayo, imbwira iti: Jya wandika, kuko ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko nta kijya gisohoka muri uyu munwa usibye ko kiba ari ukuri, byaba mu gihe cy'ibyishimo cyangwa se mu gihe cy'uburakari. Allah kandi yamaze kuvuga ku Ntumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yagize ati: {3. Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye* Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).} [A-Naj'm: 3-4]