Abantu baje kuri umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bamubaza ku byerekeranye na Mimbari y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ibyo yari ikozemo? Bakaba bari babigiyeho impaka rubura gica, nuko ababwira ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatumyeho umwe mu bagore b'aba Answar wari ufite umugaragu w'umubaji ngo amutegeke kuyibariza Mimbari izajya yicaraho igihe iri guha abantu inyigisho. Nuko wa mugore arayumvira, ategeka wa mugaragu we abariza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) Mimbari mu giti cyitwa A-Twar'fa-u. Ubwo yari arangije wa mugore yayoherereje Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyisariraho, ndetse inayikurizaho Allah, irunama iyiriho, irangije iyururukaho igenda isubira inyuma idahindukiye, nuko yubama aho iyo Mimbari itereye iragaruka. Ubwo yari imaze gusali yarahindukiye ireba abantu maze irababwira iti: Yemwe bantu! Ibi mbikoze ngamije ko mundeberaho mukamenya uko iswalat ikorwa.