explain-icon

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu wajyaga yitwararika Qur'an agakunda kuyisoma, ndetse akagerageza no kuyishyira mu bikorwa, akagerageza no kuyifata mu mutwe niyinjira mu ijuru: Bazamubwira bati soma Qur'an ukomeze kuzamuka mu ntera, unayisome utuje witonze nkuko wajyaga uyisoma ukiri mu isi, kubera ko urwego rwawe rwa nyuma ruraba umurongo wa nyuma uri busome.

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Ibihembo bigendana n'ibikorwa kubera ingano yabyo n'uburyo ubitunganya.
  • Gushishikariza gusoma Qur'an no kuyinonosora no kuyifata mu mutwe unatekereza ku bisobanuro byayo, unagerageza kuyishyira mu bikorwa.
  • Ijuru ririmo inzego nyinshi, abantu ba Qur'an bazahabwa urwego ruruta izindi.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...