Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko tuzagira abayobozi, tuzamenya bimwe mu byo bakora kubera ko bihuye n'amategeko y'ubuyisilamu tuzi, hari n'ibyo tuzayoberwa kubera ko binyuranye n'amategeko y'ubuyisilamu. Uzabyanga ku mutima we, ntashobore kubyerura azaba yitandukanyije n'ibibi n'uburyarya. N'uzabirwanya akoresheje ukuboko kwe n'ururimi rwe, akabyamagana azaba arokotse icyaha no kuba umufatanyacyaha. Ariko uzishimira ibyo bakora ndetse akanabakurikira muri byo, azaba yoramye nk'uko nabo boramye. Barangije babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Ese tuzarwanye abayobozi bameze batyo? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Oya, igihe cyose bazaba bagisali ntimuzabarwanye.