Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradutegeka gukosora ikibi icyo ari cyo cyose Allah yabujije ndetse n'Intumwa y'Imana yabujije, ariko bikagendana n'ubushobozi. Bityo iyo abonye ikibi ni ngombwa ko agikuraho akoresheje ukuboko igihe abishoboye. Iyo atabishoboye icyo kibi agikuzaho ururimi akabuza ugikora ndetse akanamugaragariza ingaruka zacyo akanamuyobora inzira iganisha ku cyiza aho gukora ikibi. Iyo nabyo atabishoboye, ababara ku mutima akacyanga ndetse akanagira umugambi w'uko iyo ashobora ku gikuraho yari kugikuraho. Ariko uko kubabara ku mutima ni rwo rwego rwa nyuma mu nzego zo gukuraho ikibi.