Bamwe mu babangikanyamana baje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bari barakoze ibyaha byinshi barishe, baranasambanye, nuko babwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Mu by'ukuri ibyo uduhamagarira mu nyigisho z'ubuyisilamu ni byiza, ariko bite byacu n'ibyaha twakoze nk'ibangikanyamana n'ibindi byaha bikuru? Ese hari icyiru cyabyo gihari? Nuko hamanuka imirongo ibiri igaragaza ko Allah yakira ukwicuza kw'abantu kabone n'iyo baba barakoze ibyaha byinshi ndetse bihambaye; iyo bitaza kuba ibyo bari guhama mu buhakanyi bwabo no mu bugizi bwa nabi bwabo, ndetse ntibari no kuyoboka iri dini.