Muri iyi Hadithi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ku bijyanye n'ibimenyetso bikuru by'imperuka ari byo by'uko izuba rizarasira mu burengerazuba aho kurasira mu burasirazuba, ubwo abantu bazaribona bazahita bemera bose. Ariko icyo gihe kwemera kw'umuhakanyi ntacyo kuzaba kukimumariye, ndetse n'ibikorwa byiza yakora ntacyo bizaba bikimaze no kwicuza kwe ntacyo kuzaba kumaze. Nyuma yaho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yababwiye ko imperuka izaba itunguranye; kubera ko izasanga abantu bari mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi. Izasanga umuguzi n'umugurisha bari guhererekanya ibiciro ariko ntibazashobora kurangizanya ubucuruzi bwabo, n'umwambaro ntibazabasha kuwuzinga. Izasanga umuntu amaze gukama ingamiya ye ariko ntazabasha kunywa ayo mata yakamye. Izasanga umuntu amaze gufukura iriba rye no kurisibura, ariko ntazabasha gushora amatungo ye. Izasanga umuntu yasamye agiye gutamira, ariko ntazabasha kurya.