Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko iyo umuntu uri gusali ashidikanyije niba hari icyamusohotsemo cyangwa se niba ntacyo, ntazave mu iswalat ye kugira ngo ajye gushaka indi Udhu cyeretse abanje kwizera neza ko ya suku atakiyifite nko kuba yakumva ijwi ry'umusuzi, cyangwa se akawumva umunukiye, kubera ko icy'umuntu adashidikanyaho ntabwo gikurwaho no gushidikanya, icyo adashidikanya aha ni uko afite isuku akaba ari gushidikanya niba atakiyifite.