Itsinda ryo mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ryagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko bayibaza ibyo bajya batekereza bikomeye rimwe na rimwe bikabagora kubivuga kuko biba ari bibi cyangwa se nabo batinya kubivuga; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ibyo mujya mutekereza muri mwe ni ikimenyetso kigaragara cy'ukwemera mudashidikanya kubasunikira ku kwanga ibyo Shaytwani ibashyira mu mitima yanyu, kugeza n'ubwo mwanze kubivuga ndetse bikabagora mu mitima yanyu. Kandi Shaytwani ntirabashobora mu mitima yanyu bitandukanye n'abandi yamaze kwigarurira akaba nta na kimwe afite cyo kuyikumira.