Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu yemeranyijwe gukurikira umuyobozi runaka, agapfa ari uko akimeze, uwo azaba apfuye urupfu nk'urw'injiji zitumviraga umuyobozi, ntizishyire hamwe n'abandi, ahubwo bari mu matsinda n'amoko yicana hagati yayo. . Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yavuze ko uzarwana aharanira icyo atazi, n'impamvu nyayo ituma arwana, akarakara abitewe n'irondakoko atari ukubera idini no guharanira ukuri, cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji! N'uzitandukanya n'abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, atanatinya ibihano by'uzica umwemeramana muri bo, ntiyubahirize amasezerano yahaye abahakanyi, cyangwa se abayobozi yo kubumvira, iki ni kimwe mu byaha bikuru, kandi uzabikora azaba akwiye ibihano bikomeye.