explain-icon

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu akunda bamwe mu bagaragu be; Muri bo harimo umutinyamana wubahiriza amategeko ye, akitandukanya n'ibyo yamubujije. Akunda kandi uwihagije udasabiriza mu bantu kubera Allah, ntagire undi asaba. Akunda kandi uwicisha bugufi, agaragira Nyagasani we, wita ku bimufitiye akamaro, utita ku kuba yashimwa n'abantu cyangwa se ngo bamushimagize.

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Kugaragaza bimwe mu bikorwa byatuma Allah akunda abagaragu be, ari byo: Kumutinya, kwicisha bugufu, no kunyurwa n'ibyo Allah yabageneye.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...