Umuntu utabona yaje agana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana, simfite undandata ngo anzane ku musigiti kugira ngo nsalire ku musigiti iswalat eshanu; ashaka ko yamuha uburenganzira bwo kutajya aza gusali hamwe n'abandi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabimwemerera, ariko akimara kugenda iramuhamagara iramubaza iti: Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba uze gusali hamwe n'abandi!