Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza umuyisilamu kwanga mugenzi we no wanga kuvugana igihe kirenze amajoro atatu, buri wese ahura na mugenzi we ntamusuhuze cyangwa se ngo amuvugishe. Kandi umwiza muri aba bagiranye ubushyamirane ni uharanira kubuhosha, akabanza gusuhuza mugenzi we. Kwangana kugamijwe hano ni ukwangana kuyobowe n'amarangamutima, naho kwangana gukozwe mu kuri kubera Allah nko kwanga inkozi z'ibibi n'abanyabihimbano n'izindi nshuti mbi, uku kwanga ntikugenerwa igihe, ahubwo gushingira ku nyungu ziri mu kwanga abantu nk'abo, kandi uko kubanga kurekera aho igihe nabo babiretse.