explain-icon

Explanation

Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburyo indyarya iba imerewe, ndetse ko iba imeze nk'ihene yayobewe umukumbi iri kumwe nawo... Rimwe ijyana n'uyu mukumbi, ubundi ikajyana n'uriya... Bityo n'indyarya nuko ziba ziri kujuragira ziri hagati y'ukwemera n'ubuhakanyi, ugasanga ntibari hamwe n'abameramana mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, ndetse ntibari hamwe n'abahakanyi mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, rimwe ubasanga na bariya, ubundi ukabasanga na bariya,...

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Mu muyoboro twigishijwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ugutanga ingero mu gihe uri gusobanura ibintu runaka kugira ngo worohereze abo ubwira kugusobanukirwa.
  • Kugaragaza imiterere y'indyarya n'uburyo zibaho zishidikanya ndetse no muri zo zidatuje.
  • Kwihanangiriza kuba nk'indyarya no gushishikariza kuba umunyakuri no kugira umugambi ntakuka mu kwemera mu buryo bugaragara ndetse n'ubutagaragara.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...