Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iratugaragariza ko ku munsi w'imperuka hazaba hari ikizenga Intumwa y'Imana ikazaba igihagaze iruhande kugira ngo irebe abakizaho bo mu bayoboke bayo. Ariko hari abantu bazagera bugufi bwayo, maze bakumirwe kukigeraho basubizweyo, maze ivuge iti: Mana Nyagasani, nabo ni abanjye ndetse bari mu bayoboke banjye! Maze bayibwire bati: Wowe ntuzi ibyo bakoze nyuma yawe, nta gihe bamaze usibye ko bavuye mu idini , bityo ntibari kumwe nawe nta n'ubwo bari mu bayoboke bawe.