Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravuga ku byiza bya Allah n'impuhwe ze, ndetse ko umuyisilamu iyo asanzwe akora ibikorwa byiza ari muzima ndetse atari no mu rugendo, hanyuma akagira impamvu nk'iy'uburwayi cyangwa se urugendo ntabashe kubikora, cyangwa se n'indi mpamvu iyo ari yo yose, yandikirwa ibihembo byuzuye nk'uko yabyandikirwaga ari muzima ndetse atari no ku rugendo.