explain-icon

exp

Mu mico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntihari harimo kurangwa n'imvugo mbi, cyangwa se ibikorwa bibi, nta n'ubwo yajyaga ibigambirira, kubera ko yarangwaga n'imico myiza kandi ihambaye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yajyaga ivuga iti: Umwiza kwa Allah kubarusha ni ubarusha imico myiza; ukora ibikorwa byiza, acya mu buranga ntazingire abantu umunya, yirinda icyabangamira abantu ndetse akabihanganira, ndetse akabana n'abantu mu byiza.

explain-icon

fawaed

  • Umwemeramana agomba kwirinda imvugo mbi ndetse n'ibikorwa bibi.
  • Uburyo imico yaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari itunganye kandi yuzuye, bityo ntacyo yakoraga cyangwa se ngo ivuge usibye ibyiza.
  • Imico myiza ni ho hantu ho kurushanwa, urushije abandi akaba abaye umwe mu bemeramana beza kandi bafite ukwemera kuzuye kurusha abandi.
explain-icon

cats

explain-icon

more