Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu ugira inama mugenzi we z'uko akwiye kureka kugira isoni! Nuko Intumwa imubwira ko kugira isoni ari kimwe mu bimenyetso by'ukwemera, kandi ko igihe cyose isoni zizana ibyiza. Kugira isoni kandi ni umuco utuma nyirawo akora ibikorwa byiza akareka ibibi.