Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragariza abasangirangendo bayo ibyaha bihambaye kuruta ibindi, maze ivuga ibi bitatu: 1-Kubangikanya Imana: Ari byo bisobanuye gufata bumwe mu bwoko bw'amasengesho ukabukorera undi utari Allah, cyangwa se gufata ikindi ukakinganya na Allah mu kuba ari we Mana yonyine ikwiye guharirwa amasengesho, n'ibikorwa byayo yihariye bidakorwa n'undi uwo ari we wese, ndetse no kuba ari we Mana yonyine mu mazina yayo yihariye n'ibisingizo byayo. 2-Gusuzugura ababyeyi: Ni ukubakorera icyo ari cyo cyose cyababangamira, cyaba mu mvugo cyangwa se ibikorwa, no kureka kubakorera ineza ubagomba. 3. Ni ukuvuga ibinyoma, harimo no kubihamya: Bikaba ari buri mvugo mpimbano y'ikinyoma umuntu avuga agamije gutesha agaciro uwo ari kuvuga kugira ngo atware umutungo we, cyangwa se amuhemukire ku cyubahiro cye cyangwa se n'ibindi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasubiyemo kenshi iri jambo rigira riti no kuvuga ibinyoma, igamije kuburira abantu kureka kuvuga amagambo y'ibinyoma, no kubagaragariza ko ari ibibi ndetse n'ingaruka zabyo mbi ku muryango mugari, kugeza ubwo abasangirangendo bavuze bati: Iyaba yari icecetse, mu rwego rwo kuyigirira impuhwe, no kutishimira ibyayibangamira.