Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igikorwa cyiza gikozwe mu minsi icumi ibanza yo mu kwezi kwa cumi na biri (Dhul Hidjat) kiruta icyo wakora mu yindi minsi isanzwe igize umwaka. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayibajije niba no guharanira inzira y'Imana (Djihadi) wakora mu minsi itari iyi icumi nabyo byarutwa n'ibikorwa byiza wakora muri iyi minsi? Kubera ko bari basanzwe bazi ko guharanira inzira ya Allah ari cyo gikorwa kiruta ibindi byose. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubiza ko igikorwa cyiza muri iyi minsi kiruta no guharanira inzira y'Imana mu yindi minsi, usibye wenda umuntu wajya kuyiharanira akigirayo we ubwe ndetse n'umutungo we, akagwayo ndetse n'umutungo we ntugaruke. Guharanira inzira y'Imana muri ubu buryo niko kwaza kuruta igikorwa cyiza wakora muri iyi minsi myiza.