Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu ukoze umutambagiro mutagatifu kubera Allah Nyir'ubutagatifu, akirinda kuba yakora ibizirirjwe mu mutambagiro, birimo imibonano mpuzabitsina n'ibiyibanziriza nko gusomana, no gukorakoranaho, cyangwa se amagambo mabi n'izindi mvugo mbi, akora ibyaha. No mu bikorwa bibi harimo gukora ibyo ubujijwe wamaze kugira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu, icyo gihe ukubuka mu mutambagiro wakoze wababariwe ibyaha, nkuko umwana avuka nta cyaha kimurangwaho.