explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yohereza abasangirangendo bayo ikabasaba ko batagomba kureka ikibumbano kiri mu ishusho y'igihumeka cyangwa se ikitari ikibumbano usibye ko bagomba kugikuraho ntibakireke. Ndetse ko batagomba gusiga imva irenze ku butaka usibye ko bagomba kuyisanza ikareshya nabwo, bagasenya ibiyiriho biyubakiye, ntisumbe ubutaka cyane, ikabusumba mu ntera ireshya n'ikiganza.

explain-icon

fawaed

  • Ni ikizira kubumba cyangwa se kubaza amashusho y'ibihumeka, kuko ari imwe mu nzira z'ibangikanyamana.
  • Biremewe gukuzaho ukuboko ikibi igihe biri mu bubasha bwawe ndetse ubifitiye ubushobozi.
  • Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikariraga gukuraho icyo ari cyo cyose mu bisigisigi by'ubujiji, nk'amashusho, ibibumbano, n'inyubako bubakiraga ku mva.
explain-icon

cats

explain-icon

more