explain-icon

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uwihanganiye umufitiye ideni cyangwa se akanarimubabarira, igihembo cye nta kindi usibye ko ku munsi w'imperuka Allah azamushyira mu gicucu cya Arshi ye, ubwo izuba rizaba ryegerejwe hafi y'imitwe y'abagaragu ba Allah, n'ubushyuhe bwaryo bwabaye bwinshi cyane. Bityo nta n'umwe uzabona igicucu usibye uwo Allah azagiha.

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Agaciro ko korohera abagaragu ba Allah Nyir'ubutagatifu, ndetse ko ari imwe mu mpamvu zo kuzarokoka ibihano byo ku munsi w'imperuka.
  • Ineza yiturwa indi, kandi ibyo ukoreye abandi nawe urabikorerwa.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...