Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravugamo ko abantu bakabya mu idini nta bumenyi, bafite igihombo ndetse batari no ku muyoboro w'ukuri haba mu idini ryabo ndetse no mu buzima bwabo bwa hano ku isi, haba mu mvugo zabo ndetse no mu bikorwa byabo, kandi ko barengereye umurongo w'amategeko yagennye wazanywe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).