Aishat na Ibun Abass (Imana ibishimire bose) baratubwira ko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura mu maso, maze iravuga iti: @Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (Aho gusengera)! Iyo bitaza kuba biteye inkeke ntiyari kubyihanangiriza mu gihe yari imeze kuriya. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo kwisanisha n'ibyo abayahudi n'abanaswara bakora, kubera ko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana Nyir'ubutagatifu!