explain-icon

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse guhozaho gusoma Qur'an no kuyitwararika kugira ngo umuntu wari warayifashe mu mutwe atayibagirwa. Ibi ikaba yarabishimangiye ubwo yarahiraga ko Qur'an icika nyirayo byihuse kuruta uko ingamiya yari iziritse icika nyirayo igihe ayirekuye.

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Umuntu wafashe Qur'an mu mutwe iyo ahojejeho kuyisoma inshuro nyuma y'inshuro, imuhama mu gituza cye, iyo atabigenje atyo iramucika ndetse akanayibagirwa.
  • Mu nyungu zo kwitwararika Qur'an ni ibihembo n'ingororano, no kuzazamurwa mu ntera ku munsi w'imperuka.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...