explain-icon

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka abantu kworoshya no kworohereza abantu no kutabagora muri byose bireba idini ryabo n'imibereho yabo, ariko ntibirenge imbibi z'ibyo Allah yabaziruriye ndetse akanabategeka. Iyi Hadithi irashishikariza kubwira abantu inkuru nziza z'ibyiza, no kutababwira izituma biheba, bakanahunga.

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Ni itegeko ko umwemeramana akundisha abantu Allah, akanabashishikariza gukora ibyiza.
  • Ni ngombwa ko umuvugabutumwa uhamagarira abantu kugana Allah agomba kurebana ubushishozi inzira iboneye akwiye guhamagariramo abantu kugana Allah.
  • Gutanga inkuru nziza bitera akanyamuneza n'ibyishimo, umuvugabutumwa mu byo ahamagarira abantu.
  • Kugora abantu no kubakomereza bituma biheba, bagahunga ndetse bakanashidikanya mu byo umuvugabutumwa abahamagarira.
  • Impuhwe za Allah ku bagaragu be ziragutse, kandi yabahitiyemo idini ryoroshye n'amategeko aboroheye.
  • Koroshya dutegetswe ni kwa kundi kwavuzwe mu mategeko y'idini.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...