Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko gusaba ari ko kugaragira Allah; ni itegeko ko gusaba biharirwa Allah, byaba ari ugusaba Allah ibyo ucyeneye, cyangwa se ngo agukurireho ibikubangamiye mu buzima ndetse no ku munsi w'imperuka, cyangwa se ari ugusaba byo mu rwego rwo kugaragira Allah ukora ibyo akunda kandi yishimira, byaba mu mvugo, mu bikorwa, ibigaragara ndetse n'ibitagaragara, byaba ibikorwa ukorera ku mutima cyangwa se ku mubiri cyangwa se mu mutungo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibitangira gihamya aho yavuze umurongo wa Qur'an aho Allah agira ati: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”} [Qur'an 40: 60]