Hadithi yaturutse kwa Abu Masuud Al Answariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Ikigenderwaho cyanjye cyarapfuye, none mpa ikigenderwaho najya ngenderaho; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ntacyo mfite! Undi mugabo wari uri aho arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mwereke undi wakimuha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze" Sahih/Authentic. - Muslim
explain-icon

exp

Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aravuga ati: Icyo nagenderagaho cyapfuye, none mpa icyo nazajya ngenderaho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imwiseguraho ko ntacyo ifite, undi mugabo wari hafi aho aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Njye ndamwereka uwakimuha, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko nawe ari bubone ibihembo nk'ibyo uri bwitange akakimuha kubera ko yamurangiye umukemurira ikibazo.

explain-icon

fawaed

  • Gushishikariza kwereka abantu ibyiza.
  • Gushishikariza gukora ibikorwa byiza ni zimwe mu mpamvu z'ubumwe n'ubwuzuzanye bw'umuryango mugari wa Kisilamu.
  • Ingabire za Allah Nyir'ubutagatifu ziragutse.
  • Iyi Hadithi ni itegeko rusange ryinjiramo ibikorwa byose kandi byiza.
  • Iyo umuntu atashoboye gucyemura ikibazo cy'umusabye, amurangira undi wamufasha.
explain-icon

cats

explain-icon

more