Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahishuriwe imvugo iyikuye kwa Nyagasani wayo yavuze ko umugaragu iyo akoze icyaha yarangiza akavuga ati: Mana mbabarira icyaha cyanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani we ubabarira ibyaha, nuko akakimubabarira cyangwa se akakimuhanira, namaze kumubabarira. Hanyuma iyo yongeye gukora icyaha akavuga ati: Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha! Nuko akabimubabarira cyangwa akabimubabarira, usibye ko mbabarira umugaragu wanjye. Hanyuma iyo yongeye gukora icyaha akavuga ati: Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha! Nuko akabimubabarira cyangwa akabimuhanira, usibye ko mbabarira umugaragu wanjye. Nakore icyo ashatse niba igihe cyose akoze icyaha yicuza, kandi akababazwa nacyo, ndetse agafata umugambi wo kutazasubira, ariko rimwe na rimwe umutima we ukamunesha akongera agakora icyaha; niba abigenza atyo akora icyaha yarangiza akicuza nanjye nzakomeza kumubabarira, kubera ko kwicuza bisiba ibyabibanjirije.