explain-icon

Explanation

Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayisabye ko yamuha impanuro ikamubwira ikintu kimwe cyamugirira akamaro, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko atagomba kurakara. Bisobanuye ko agomba kwirinda impamvu zose zatuma arakara, akihangana igihe bibayeho ko arakara, ntiyihutire kugira icyo akora mu burakari bwe ngo abe yakica cyangwa se ngo akubite, cyangwa se ngo atuke undi n'ibindi byose yamukorera. Wa mugabo ayisubiriramo kenshi ikibazo cye, ariko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyagira ikindi imwongereraho usibye kumubwira iti: "Ntukarakare!"

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Kwihanangiriza kurangwa n'uburakari n'impamvu zibutera, kuko ari bwo bukusanyije ibibi byose, kandi kubwirinda nibyo bikubiyemo ibyiza byose.
  • Kurakara kubera Allah nk'igihe habayeho kuvogera amategeko ya Allah ni bumwe mu burakari bwo gushima.
  • Gusubiramo kenshi ibyo umuntu avuga kugira ngo umuteze amatwi abisobanukirwe, anamenye agaciro kabyo.
  • Ni byiza gusaba umumenyi inama n'impanuro.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...