Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu wibagiwe iswalat y'itegeko kugeza ubwo igihe cyayo kirangiye, agomba kwihutira kuyishyura igihe ayibukiye, kubera ko nta cyakuraho icyo cyaha yakoze cyo kuyireka usibye kuyikora igihe ayibukiye. Allah mu gitabo cye gitagatifu yaravuze ati: {Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswalat kugira ngo unyibuke.} [Twaha: 14]; bisobanuye ngo jya usenga iswala wibagiwe igihe uyibutse.