Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu banga kuva mu mahugu bakora ibyaha n'ibangikanyamana, ndetse banahuguza abantu ibyabo, ko Allah arindiriza umunyamahugu akamutega iminsi akanamuha kuramba no kugwiza imitungo ye, ntiyihutire kumuhana; iyo aticujije amugwa gitumo ntamureke kubera amahugu ye menshi yakoze. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102].