Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibihe byasohoye aho usanga itsinda mu bantu ryicaye, ndetse umwe muri ryo yegamye mu mifariso y'iwe, yamenya Hadithi yaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akavuga ati: Icyadukiranura hagati yacu namwe ni Qur'an Ntagatifu yonyine iraduhagije; ibyo dusanze muri yo bizuruye tukaba ari byo dukora, n'ibyo dusanzemo yaziririje tukaba ari byo tuziririza. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ko buri icyo ari cyo cyose yaziririje cyangwa se yabujije mu migenzo ye, itegeko ryacyo ni rimwe n'iry'ibyo Allah yaziririje mu gitabo cye, kuko ari we waje gusohoza ubutumwa buturutse kwa Nyagasani we.