Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuriro dukoresha hano ku isi ari igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djanamu. Bityo umuriro wo ku munsi w'imperuka uwurusha imbaraga n'ubushyuhe ho inshuro mirongo itandatu n'icyenda, buri gice muri byo kinganya ubushyuhe nk'ubw'icyo mu isi. Nuko babaza Intumwa y'Imana bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ubukana bw'uwo mu isi bwari buhagije kuba bwahana abazawinjiramo. Inntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubize iti: Umuriro wa Djahanamu warutishijwe uwo mu isi ho ibice mirongo itandatu n' icyenda, kandi na buri gice gifite ubukana nk'ubw'uwo mu isi.